Icyemezo kibafunga cyafashwe ku wa 5 Kanama 2026. Lamine Darou yakatiwe igifungo cy’amezi atatu kandi agomba kukimara muri gereza, mu gihe Oustaz Thiep na Ndiaye Touba bo bakatiwe amezi abiri. Aba batatu kandi bategetswe gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 by’ama-CFA.
Ibirego barezwe bishingiye ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikinyamakuru cyabo gikorera kuri internet, Feeñal digital, bavuga ko umuntu ugambanira Pastef akwiye kubona ibyago birimo n’urupfu. Aya magambo yasobanuwe nk’ayavugaga kuri Perezida Bassirou Diomaye Faye.
Aba banyamakuru bavuze ko batari bagamije kuvuga Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko bitereraga urwenya nk’inshuti.
Abunganira abaregwa ntibanyuzwe n’igihano bahawe, bavuga ko gikomeye kandi ko urubanza rwabo rushingiye ku mpamvu za politiki. Rwabaye nyuma y’amezi make habaye ubushyamirane hagati ya Perezida Bassirou n’umuyobozi wa Pastef, Ousmane Sonko bwatumye Sonko yirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ariko nyuma atorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.



Ibitekerezo 0