00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abarwanashyaka ba Pastef bafungiwe gutuka Perezida Diomaye Faye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Abanyamakuru batatu bashyigikiye ishyaka Pastef bakatiwe gufungwa no gutanga ihazabu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gutuka Umukuru w’Igihugu.

Icyemezo kibafunga cyafashwe ku wa 5 Kanama 2026. Lamine Darou yakatiwe igifungo cy’amezi atatu kandi agomba kukimara muri gereza, mu gihe Oustaz Thiep na Ndiaye Touba bo bakatiwe amezi abiri. Aba batatu kandi bategetswe gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 by’ama-CFA.

Ibirego barezwe bishingiye ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikinyamakuru cyabo gikorera kuri internet, Feeñal digital, bavuga ko umuntu ugambanira Pastef akwiye kubona ibyago birimo n’urupfu. Aya magambo yasobanuwe nk’ayavugaga kuri Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Aba banyamakuru bavuze ko batari bagamije kuvuga Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko bitereraga urwenya nk’inshuti.

Abunganira abaregwa ntibanyuzwe n’igihano bahawe, bavuga ko gikomeye kandi ko urubanza rwabo rushingiye ku mpamvu za politiki. Rwabaye nyuma y’amezi make habaye ubushyamirane hagati ya Perezida Bassirou n’umuyobozi wa Pastef, Ousmane Sonko bwatumye Sonko yirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ariko nyuma atorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Abatutse Perezida Bassirou Diomaye Faye bakatiwe gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages