Ubusanzwe, umuhango wo kurahira kwa Perezida waberaga muri stade, ukitabirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi ariko uyu munsi si ko bigenda, kuko urabera i Dodoma mu kigo cya gisirikare kandi nta baturage bemerewe kuwitabira.
Abayobozi bakuru, abadipolomate n’intumwa z’ibihugu zituruka mu mahanga ni bo bitabira uyu muhango. Byitezwe ko umutekano uraba wakajijwe birenze ibisanzwe kugira ngo hatagira abadobya uyu muhango.
Iki cyemezo cyatangarijwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa 2 Ugushyingo, cyafashwe nyuma y’aho tariki ya 29 Ukwakira, abaturage benshi batangiye imyigaragambyo yamagana amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye uwo munsi.
Aba baturage basabaga ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe guhatana na Perezida Samia, nka Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA, bafungurwa, amatora agasubirwamo, na bo bakemererwa kuyitabira.
Tariki ya 1 Ugushyingo, CHADEMA yatangarije ibiro Ntaramakuru AFP ko kugeza uwo munsi, abantu batari munsi ya 800 bari bamaze gupfira mu myigaragambyo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryo ryagaragaje ko abapfuye bagera ku 10.
Komisiyo y’Amatora ya Tanzania yatangaje ko Perezida Samia yatsinze ku majwi 97,66%, abakandida 16 bari bahatanye basaranganya atageze kuri 3%. CHADEMA yamaganye ibyavuye mu matora.
Kuva imyigaragambyo yatangira, internet yarafunzwe, abatuye mu Mujyi wa Dar es Salaam basabwa kuguma mu ngo kuva mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo, amashuri arahagarikwa. Kugeza ubu, abaturage ntibarasubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!