Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko bagifite imbogamizi zibabangamira mu kugira ngo bagire umusaruro mwiza. Muri izo mbogamizi harimo kutagira ubuhunikoro bujyanye n’igihe, abaguzi batabishyura neza, ihindagurika ry’ikirere no kuba hari zimwe muri banki zitabaha inguzanyo kugira ngo bazamure ubuhinzi bwabo n’ibindi.
Ibi aba bahinzi babitangarije mu nama yabahuje kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2013, hamwe n’imishinga isanzwe ibafasha kongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa no gushakirwa amasoko ari yo R.D.O(Rwanda Development Organisation),RWARRI(Rwanda Rural Rehabilitation Initiative) na AGRA (Growing Africa).
Ni inama yabereye mu Karere ka Rwamagana muri centre d’Acueil Saint Agnes, aho hanagaragajwe ibikombe byegukanywe na bamwe mu bahinzi ntangarugero bo muri izi ntara bakuye mu gihugu cya Ghana. Ibi bihembo ku nshuro ya mbere byatashye mu Rwanda, aho aba bahinzi bahawe ibi bikombe bazahabwa amafaranga angana n’ibihumbi 16 by’amadolari ya Amerika. Aya marushanwa yari yitabiriwe n’ibihugu 17 bitandukanye byo muri Afurika .
Aba bahinzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite zibangamira ubuhinzi budatera imbere ngo bazamura n’umusaruro.
Mpagazehe Manase ahagarariye Koperative Impabaruta ikorera mu Karere ka Kamonyi Muntara y’Amajyepfo. Yagaragaje imbogamizi ziri mu bahinzi bo muri iyi ntara avuga ko bugarijwe no kubura ubushobozi bwo kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, agira ati ”mu by’ukuri abahinzi dufite imbogamizi zitandukanye zirimo kutagira ubushobozi bwo kuvomerera imyaka mu gihe cyi’zuba, kutagira ubuhunikiro bujyanye n’igihe, kutagira ubwanikiro no kuba hari banki zanga gutanga inguzanyo ku bahinzi.“
Ku ruhande rw’abahinzi bo Mu Ntara y’ Uburasirazuba, batangaza ko bagifite ubushobozi buke mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi, abaguzi batinda kubishyura amafaranga aba yavuye mu musaruro, n’ubumenyi buke mu bijyanye n’imicungire ya za koperative.
Aba bahinzi kandi bagaragaje impungenge bafite ku bijyanye n’abaguzi babagurira umusaruro, aho bifuza ko iyi miryango yabafasha ikabahuza n’abaguzi kugira ngo babone inyungu nyinshi ku musaruro wabo bityo biteze imbere bo n’imiryango yabo birinda abamamyi.
Uwizeye Bellange ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’umushinga Rwarri, aganira na IGIHE yatangaje ko ibi bibazo aba bahinzi bagaragaje babizi akaba ari yo mpanvu babahurije hamwe kugira ngo barebere hamwe bimwe mu bibazo bagifite bityo babe bafashwa kubikemura cyangwa bakaba bakorerwa ubuvugizi ku nzego zose zirebwa n’ubuhinzi.
Musonera Jean Marie Vianney, ni umukozi wa RGCC(Rwanda Grains and Cereals Coperation ltd). Yatangaje ko nta muturage ugomba kugira ikibazo cy’amasoko asaba aba bahinzi kwegera iki kigo bakagirana amasezerano bakajya bagurirwa umusaruro wabo ndetse abahinzi ngo biteguye guhuzwa na za banki bagahabwa ingwate bakeza umusaruro bakaba bakwishyura.
Emma Kambewa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’umushinga AGRA muri Afurika, yatangaje ko uyu mushinga witeguye gukorana n’abahinzi batandukanye mu gukoresha ikoranabuhanga bazamura umusaruro wabo bakagira umusaruro mwiza ukenewe ku isoko.
Akomeza atangaza ko urebye mu bihugu byo muri Afurika uyu mushinga ukoreramo u Rwanda abona rwarazamuye ibijyanye n’ubuhinzi, kandi amakoperative ahuriza hamwe abahinzi b’ingeri zose; ibi bikazatuma koko ubuhinzi buteza imbere ababukora n’igihugu kikaba cyagera ku iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO