Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma y’uko umwana wavumbuye igisasu mu murima atabizi yatangiye kugikorakora, bikaza kurangira gituritse.
Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Rugunga muri Teritwari ya Rutshuru.
Umutwe wa AFC-M23 wavuze ko wababajwe cyane n’iki gitero, unihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse n’inshuti z’abahitanywe n’iturika ry’iki gisasu.
AFC-M23 yasabye abaturage bari mu bice byabohowe gukurikiza amabwiriza yatanzwe ajyanye no kwirinda ibiturika bikiri mu butaka.
Yasabye kandi abaturage kwirinda gukorakora, kwimura cyangwa kugerageza gusenya ikintu bakeka ko gishobora kuba igisasu, haba mu murima, mu rugo cyangwa ku muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!