Perezida Ruto yavuze ko yaganiriye na Fisseha umwaka ushize ubwo bombi bahuriraga i New York Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iby’ibiganiro bagiranye Ruto yabigarutseho ku wa 28 Gicurasi 2026, mu kiganiro yatanze agaruka ku buzima bw’ababyeyi n’abana.
Yavuze ko ubwo bahuraga, uyu mugore yamwegereye amubwira ko muri Kenya hari ikibazo cy’imibare iri hejuru y’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, amusaba kugira icyo abikoraho.
Ati “Ndibuka ikintu kimwe cyabaye ubwo nari i New York mu mwaka ushize, Prof Senait Fisseha ukora mu muryango wa Susan Thompson Buffett Foundation, ansanga aho nari ndi arambwira ati ‘Perezida abagore n’abana bari gupfa mu gihugu cyawe’, narebye uwo mugore, navuga ko ari ibihe byari bikojeje isoni kuri njye, byari ishyano.”
Prof Fisseha ngo yakomeje abwira Ruto ko iyo bigeze ku mpfu z’abana n’abagore Kenya yisanga mu cyiciro kimwe na Afghanistan.
Ati “Yakomeje ambwira ati ‘muri mu cyiciro kimwe na Afghanistan’ sinzi niba muzi icyiciro irimo. Arambwira ati ‘Kenya ni igihugu kiri gutera imbere kandi ni ikimwaro kuba ababyeyi bakomeje gupfa babyara, ndetse n’abana bavuka bakomeje gupfa.”
Perezida Ruto yakomeje avuga ko ibyo yabwiwe na Prof Fisseha ari ukuri kandi ko byamwibukije uburyo we n’umugore we bapfushije imfura yabo.
Ati “Byanyibukije ibintu bijyanye n’ubuzima bwite nanyuzemo, Njye na mama Rachel (umugore we) twapfushije umuhungu wacu w’imfura, ntabwo ari ibintu twumva nk’inkuru mbarirano ni ukuri tubamo umunsi ku munsi kandi ubufasha nk’uko nabikunze kubivuga ntabwo.”
Prof Senait Fisseha ni umwe mu nzobere mu buvuzi zikomeje guharanira ko uru rwego rutera imbere muri Afurika, cyane cyane mu bijyanye no kugabanya imfu z’abana n’abagore.
Uyu mugore yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yari umwe mu bakunze kugaragara bamamaza Dr. Tedros Adhanom ku mwanya wo kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ndetse bikaza kurangira awegukanye.
Mu 2018 yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga rikijyana ndetse 2019 ashyirwa kuri uru rutonde iyo bije kuri politiki y’uburinganire.
Kuri ubu Prof Senait Fisseha ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Susan Thompson Buffett Foundation, umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza washinzwe n’umunyemari, Warren Buffet.
Afite kandi izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n’iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!