00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruto yavuze ku byatangajwe na Museveni ko Inyanja y’Abahinde ayisangiye na Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 November 2025 saa 10:22
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yanenze bimwe mu binyamakuru, abishinja gukabiriza no guhindura ukuri ku byo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aherutse kuvuga ku bijyanye no kubona inzira igana ku Nyanja y’Abahinde, byateje impaka zikomeye muri Kenya.

Ruto yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari muri Uganda mu Mujyi wa Tororo, mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kubaka uruganda rwa Devki Mega Steel Plant, rukora ibyuma.

Ku wa 08 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kijyanye n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Perezida Museveni yavuze ko inyanja y’Abahinde ari iye kandi ayifiteho uburenganzira busesuye, bityo ko ibihugu birimo Kenya bikora ku nyanja nibikomeza gutsikamira ibidakora ku nyanja birimo Uganda bishobora kuzatera intambara mu gihe kiri imbere.

Ni amagambo yatumye Abanya-Kenya barakara, nubwo hari abandi bashimangiraga ko aya magambo ya Museveni abantu bayumvise nabi.

Perezida Ruto yavuze ko ibinyamakuru byagize uruhare rukomeye mu kugoreka iyi mvugo ya Museveni.

Ati “Abanyamakuru bagerageje kugaragaza ko Uganda yavuze ko igomba kubona inzira ijya ku nyanja ku giciro icyo ari cyo cyose. Reka mbwire ababivuze ko Kenya na Uganda ari ibihugu by’abavandimwe.”

Ruto yakomeje avuga ko nta mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi, ndetse ashimangira ko Uganda ifite uburenganzira bwo kubona inyungu zigera ku bihugu bikora ku nyanja.

Ati “Nta mwanya dufite w’amatiku. Uganda twiyizeza ko izagera ku nyanja inyuze muri Kenya. Abo bashaka amatiku, baduhe amahoro, icyo dufitiye umwanya ni iterambere, aho kuba amatiku.”

Ruto yasabye Kenya na Uganda gushyira imbere imikoranire, gushora imari no kurushaho kwihuza kw’akarere, avuga ko ibi bihugu bikwiye gufatanya mu iterambere aho guhangana muri politiki mpuzamahanga.

Ruto yavuze ko Kenya na Uganda ari ibihugu by'abavandimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages