00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruto yagaragaje ko kwakira ikigo cy’abakekwaho Ebola ari uguhangana na yo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 June 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Perezida wa Kenya William Ruto, yagaragaje ko kwemera kwakira ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola, yari amasezerano hagati y’ibihugu byombi ariko agamije gushyiraho uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo no kukirinda.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Nairobi ruhagaritse by’agateganyo uyu mugambi wo gushyira iki kigo cyakira abakekwaho icyorezo cya Ebola muri Kenya.

Ku wa 28 Gicurasi 2026, Leta ya Kenya yemereye Amerika gushyira iki kigo mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Laikipia mu Ntara ya Mount Kenya.

Amerika yari yateganyije ko iki kigo cyagombaga gutangira gukora ku wa 29 Gicurasi, inzobere mu rwego rw’ubuvuzi z’Abanyamerika zigatangira gufasha abari mu kato.

Umuryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko muri Kenya wahise utanga ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi, ugaragaza ko icyemezo cyo gushyira iki kigo muri Laikipia kinyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Patricia Nyaundi yashingiye kuri iki kirego, yanzura ko Leta ya Kenya itemerewe kwemera ko Amerika ishyira iki kigo muri Laikipia mu gihe hataraba urubanza rwo kumva impamvu zatanzwe na Katiba Institute.

Yanzuye ko Urukiko ruzumva ikirego cya Katiba Institute tariki ya 2 Kamena 2026.

Mu kiganiro Ruto yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 1 Kamena 2026, yavuze ko ibyo yakoze kwari ukugira ngo arinde abaturage ba Kenya ariko anafashe igihugu bamaze imyaka myinshi ari inshuti.

Ati “Twakusanyije ibikoresho byose dufite kugira ngo turinde Kenya, duhangana n’ikibazo gihari. Twateguye aho gushyira abantu mu kato, aho kubasuzumira no kubavurira.”

Akomeza ati “Ubwo Perezida Trump yasabaga guverinoma ya Kenya kubafasha binyuze mu kugira ikigo i Laikipia narabyemeye kuko yari amasezerano n’ubufatanye n’igihugu gikoranye na Kenya imyaka 30 cyangwa 40, kandi baradufashije cyane.”

Agaragaza ko Amerika yagiye ibafasha Kenya guhangana n’indwara zitandukanye nka SIDA, guhangana ba Covid n’izindi rero byari bikwiye ko nabo babaha ubufasha.

Hari raporo yerekanye ko icyo kigo Amerika yashakaga gushyiraho cyagombaga kugira ibyumba 50, kikagira abakozi bakora mu rwego rw’Ubuzima rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro Perezida wa Kenya, William Ruto yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ku wa 28 Gicurasi 2026, Rubio yemeye ko Amerika yiteguye gutanga arenga miliyari 1,74 y’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga miliyari 19 Frw yo kubaka iki kigo

Perezida William Ruto yagaragaje ko kwemera ikigo cyakira abakekwaho Ebola i Laikipia byari uburyo bwo kurinda Kenya iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages