Mu iteka rya Perezida, Kiir yanagize James Wani Igga , Visi Perezida wa kabiri, Taban Deng agirwa Visi Perezida wa gatatu naho Rebecca Nyandeng Garang (umugore wa Dr. John Garang) agirwa Visi Perezida wa Kane.
Visi Perezida wa Gatanu ntabwo yigeze atangazwa bikaba bivugwa ko ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi atarumvikana neza ku wugomba guhabwa uyu mwanya.
Iri huriro ryitandukanyije na Dr Machar, ryatanze abakandida batandatu ari bo Kiir azatoranyamo umwe.
Perezida Kiir kandi yagumishije Mayiik Ayii Deng, ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Perezidansi ndetse Tut Kew Gatluak, agirwa umujyanama wa perezida mu by’umutekano.
Urutonde rwa guverinoma ihuriweho rwitezwe kuri uyu wa Gatandatu, ari nawo munsi abayobozi bashya byitezwe ko barahira.
Guverinoma ihuriweho igizwe n’abantu 614. Aba barimo Perezida, ba Visi Perezida batanu, ba Minisitiri 35, ba Minisitiri bungirije 10, abadepite 550, ba guverineri 10 ndetse n’abayobozi batatu b’ibice bitandukanye by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO