Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari yateranye ku wa 15 Ugushyingo 2025, biteganyijwe ko iganirirwamo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Jeune Afrique yanditse ko umwe mu bayobozi bo mu Rwanda yavuze ko hari impamvu ebyiri zatumye u Rwanda rutitabira inama yabereye muri RDC, ko “ibijyanye n’umutekano ntibiri biri ku murongo”, ndetse ngo Perezida Paul Kagame ntiyigeze yohererezwa ubutumire na mugenzi we wa RDC.
Hari amakuru avuga ko ubutumire u Rwanda rwahawe bwatanzwe binyuze mu nyandiko yoherejwe na Ambasade ya RDC muri Ethiopie.
Mu bihugu birenga icyenda bigize uyu muryango, abakuru b’ibihugu bane João Lourenço wa Angola, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wayakiriye ni bo bitabiriye.
Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari winjiye muri gahunda z’ubuhuza mu bibazo byo mu karere, ndetse uhabwa inshingano yo kugenzura agahenge kemeranyijweho mu Ukwakira 2025, hagati ya RDC na AFC/M23 mu biganiro bibera i Doha.
Gusa aka gahenge ntikigeze kubahirizwa na rimwe kuko ingabo za FARDC zakomeje kugaba ibitero zikoresheje drones n’intwaro ziremereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 n’ahatuye Abanyamulenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!