00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntirwitabiriye inama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari yakiriwe na RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 November 2025 saa 05:46
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, umuryango ubarizwamo n’u Rwanda ariko ntirwitabiriye bijyanye n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari yateranye ku wa 15 Ugushyingo 2025, biteganyijwe ko iganirirwamo ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Jeune Afrique yanditse ko umwe mu bayobozi bo mu Rwanda yavuze ko hari impamvu ebyiri zatumye u Rwanda rutitabira inama yabereye muri RDC, ko “ibijyanye n’umutekano ntibiri biri ku murongo”, ndetse ngo Perezida Paul Kagame ntiyigeze yohererezwa ubutumire na mugenzi we wa RDC.

Hari amakuru avuga ko ubutumire u Rwanda rwahawe bwatanzwe binyuze mu nyandiko yoherejwe na Ambasade ya RDC muri Ethiopie.

Mu bihugu birenga icyenda bigize uyu muryango, abakuru b’ibihugu bane João Lourenço wa Angola, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wayakiriye ni bo bitabiriye.

Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari winjiye muri gahunda z’ubuhuza mu bibazo byo mu karere, ndetse uhabwa inshingano yo kugenzura agahenge kemeranyijweho mu Ukwakira 2025, hagati ya RDC na AFC/M23 mu biganiro bibera i Doha.

Gusa aka gahenge ntikigeze kubahirizwa na rimwe kuko ingabo za FARDC zakomeje kugaba ibitero zikoresheje drones n’intwaro ziremereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 n’ahatuye Abanyamulenge.

Perezida Tshisekedi yayoboye inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari karimo ubwumvikane buke mu bya politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages