00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yasabye Kenya ibisobanuro nyuma y’ishyaka rishya ry’uwahoze ayobora Komisiyo y’amatora

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 December 2023 saa 08:33
Yasuwe :

Umwuka mubi watutumbye hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubwa Kenya nyuma y’aho i Nairobi hashingiwe umutwe wa politiki ufite igisirikare witwa AFC (Alliance de Fleuve Congo).

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 ni bwo umunyapolitiki Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo y’Amatora ya RDC, yashinze AFC. Ni umuhango wabareye muri Serena Hotel, i Nairobi, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa.

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, yamaganye ishingwa ry’uyu mutwe, anagaragaza ko yababajwe n’uko washingiwe “mu gihugu cy’inshuti”, ari cyo Kenya.

Muyaya yagize ati “Iki gikorwa kizagira ingaruka. Kenya itugomba ibisobanuro. Ni gute igihugu dukorana gishobora kwakira ibikorwa bigamije gutesha agaciro inzego zashyizweho?”

Nyuma y’ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe i Nairobi, Guverinoma ya RDC irateganya gufatira Kenya ingamba mu rwego rwa dipolomasi.

Nangaa ubwo yatangazaga ishingwa rya AFC, yasobanuye ko we na bagenzi be babikoze babitewe n’ibibazo biri muri RDC bahamya ko Tshisekedi atashoboye kubikemura kuva yajya ku butegetsi mu 2019.

Uyu munyapolitiki yashinje Tshisekedi gusahura umutungo w’igihugu, gutesha agaciro inzego zishinzwe umutekano, kwifashisha intambara mu burasirazuba nk’urucuruzo no kurutisha abacancuro b’abanyamahanga igisirikare cy’igihugu.

Nangaa arabona igihe kigeze ngo Tshisekedi ave ku butegetsi, asimburwe n’umuyobozi ushoboye. Yaciye amarenga ko nibitaba ibyo, AFC izakoresha igisirikare cyayo mu kumwikuriraho.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko Kenya igomba kubaha ibisobanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages