Ni inkingo iki gihugu cyakiriye muri iki Cyumweru kiri kugana ku musozo, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Amerika muri RDC, Lucy Tamly, avuga ko yishimiye gutangaza ko Amerika yohereje inkingo za Mpox, ibintu byari biri muri gahunda kuva mu ntangiriro za 2024.
Lucy Tamly yashimiye ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gushyigikira RDC no gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo gushyira iherezo ku cyorezo cya Mpox no kurinda ubuzima bw’abaturage bo muri ako karere.
Ati “inkunga ya Amerika mu kurwanya Mpox muri RDC ni igice cy’imikoranire mu buvuzi imaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi, aho byafatanyije mu kurwanya indwara zitandukanye zica abantu nka malariya, igituntu, Sida na Ebola.”
Nyuma yo kwakira izi nkingo umuyobozi ukuriye komite yo kurwanya Mpox muri Congo, Cris Kacita Osaka, yavuze ko bazatangira gukingira ku wa 2 Ukwakira bagahera ku bantu bo mu ntara ya Equateur, Kivu y’amajyepfo na Sankuru kuko ari ho hari umubare munini wabanduye.
Mpox ni icyorezo cyugarije Afurika, aho RDC iza ku isonga mu kugira umubare munini wabanduye ikaba inihariye 91% y’abanduye bose ku isi, aho abantu barenga 17 500 bamaze kwandura iyi ndwara mu gihe abarenga 629 bamaze guhitanwa na yo muri icyo gihugu.
Uru rukingo biteganyijwe ko ruzahabwa abantu bakuru gusa ariko ikigo cy’u Burayi gishinzwe imiti (European Medicines Agency) kiri gusuzuma ibindi bimenyetso kugira ngo urukingo rushobore gutangwa ku bana bari hagati y’imyaka 12 na 17, bikaba byakorwa mbere y’uko ukwezi kurangira.
Kugeza ubu Congo imaze kwakira inkingo 150,000 muri miliyoni 3 z’inkingo ikeneye kugira ngo ibashe guhangana n’iki cyorezo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye ko uzatanga izindi nkingo 500,000 ariko ntabwo batangaje igihe bazazoherereza ni mu gihe biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru hari izindi nkingo zizaza zivuye mu Buyapani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!