Kamerhe yashinjwaga kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga irimo uwo kubaka amacumbi y’abasirikare.
Umunyamategeko wa Kamerhe yabwiye ikinyamakuru Actualité ko umukiliya we yagizwe umwere kuko habuze ibimenyetso bimuhamya icyaha.
Mu minsi ishize urukiko rushinzwe gusesa imanza rwari rwatesheje agaciro igifungo cy’imyaka 13 Kamerhe yari yahawe, urubanza ruhabwa abacamanza bashya ngo barusubiremo.
Vital Kamerhe w’imyaka 63, muri Mata 2020 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ashinjwa kunyereza miliyoni 50 z’Amadolari mu mushinga wari ugamije kubakira amacumbi abasirikare n’abapolisi.
Ni ibyaha Kamerhe ufite ishyaka UNC, yashinjwaga kuba yarakoze ubwo yari ashinzwe ibiro bya Perezida Tshisekedi guhera mu 2019.
Igihano cy’imyaka 20 cyaje kugabanywa mu bujurire gishyirwa ku myaka 13.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!