00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Vital Kamerhe na Jean-Lucien Bussa barusimbutse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 October 2023 saa 12:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu, Vital Kamerhe na mugenzi we ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Lucien Bussa barokotse impanuka yo mu muhanda wa Kasenga-Chalwe, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Intara ya Haut-Katanga.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ishyaka UNC rya Kamerhe, rivuga ko yavuyemo ari mutaraga ariko ko Jean Lucien Bussa bari mu modoka imwe akiri gukurikiranwa n’abaganga.

Nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka uretse kuba imodoka zangiritse mu buryo bukomeye.

Aba bayobozi bombi bari bagiye mu birori byo gutangiza imirimo yo kubaka ikiraro kizahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambie ku mugezi wa Luapula.

Perezida Tshisekedi na we yagiriye uruzinduko mu Ntara ya Haut Katanga rugamije gutangiza ibikorwaremezo bishya no gushakira ibisubizo ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli cyazahaje Lubumbashi, aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages