Uyu mugabo wari umutware w’abaturage ba Bakwese bakomoka ahitwa Bandundu, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 20 rishyira ku wa Kane, amaze ibyumweru bitatu mu bitaro i Kinshasa.
Gérard Kamanda wa Kamanda yavutse ku wa 10 Ukuboza 1940, akaba yaragiye ahabwa imyanya itandukanye ku ngoma ya Mobutu.
Yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Perezida Mobutu nyuma mu mwaka wa 1972 aza gutorerwa kungiriza Umunyamabanga w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA), mbere yo kugirwa Ambasaderi wa Zaire muri Loni mu 1981, nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uyu mugabo ufite amateka atari make muri Congo ntiyakunze kuvuga rumwe na Laurent-Désiré Kabila aho mu mwaka wa 1997 Kabila ajya ku buyobozi, Kamanda wa Kamanda we yahise yerekeza iy’ubuhunzi aza gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CNR ndetse mu 2003 aza kugaruka aho yaje no kwiyamamariza kuyobora Congo mu 2006; icyo gihe akaba yaregukanye amajwi anagana na 0,31%.



















TANGA IGITEKEREZO