Aba barwayi bombi basezerewe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, nyuma yo guhabwa ubuvuzi muri iki kigo kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuforomo wakize Ebola hamwe na nyina w’uruhinja bashimye abaganga n’abandi bakozi bo mu Kigo cya Katwa ku buryo bitaye ku barwayi.
Uyu muforomo yasobanuye uko yanduye virusi ya Ebola, anashishikariza abandi bakozi bo kwa muganga kubahiriza ingamba zo kwirinda. Yasabye n’abaturage gukurikiza amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.
Aba barwayi babiri biyongereye ku bandi bane bari basezerewe muri icyo kigo ku wa 2 Kanama 2026. Muri abo bane harimo abakozi babiri bo mu rwego rw’ubuzima banduye virusi ya Ebola mu gihe bitaga ku barwayi mu bigo bakoreramo.
Inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturage kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bishobora kuba ibya Ebola. Zibutsa ko gutinda gushaka ubuvuzi kubera ubwoba cyangwa amakuru y’ibihuha bishobora kugabanya amahirwe y’umurwayi yo gukira.
Umujyi wa Butembo ni wo ukomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo cya 17 cya Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru. Kugeza ku wa 27 Nyakanga, muri uwo mujyi hari hamaze kwemezwa abarwayi 220 muri 325 bari bamaze kuboneka muri iyo ntara.
Agace ka Lubero kabonetsemo abarwayi ba mbere ba Ebola ku wa 4 Kanama 2026, kaba agace ka gatatu ko muri Teritwari ya Lubero kagezwemo n’iki cyorezo nyuma ya Musienene na Masereka.
Gukurikirana abahuye n’abanduye na byo birakomeje mu bice byibasiwe. Raporo y’uko icyorezo cyari gihagaze ku wa 5 Kanama igaragaza ko 77% by’abahuye n’abanduye bari bamaze kumenyekana no gukurikiranwa.
Ibigo bibiri bishya byo kuvura Ebola biri kubakwa muri Kivu y’Amajyaruguru, kimwe muri Musienene n’ikindi muri Beni. Hari kandi ikindi kigo kinini giteganywa kubakwa mu Ntara ya Tshopo.
Mu ntara eshanu zagezwemo n’iki cyorezo, hamaze kugaragara abarwayi 4.053. Abantu 17 baheruka gukira batumye umubare w’abamaze gusezererwa kuva icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyatangazwa muri Gicurasi ugera kuri 793.
Muri icyo gihe, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bageze kuri 1.850.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!