Ebabi yatawe muri yombi tariki 24 Ukwakira 2025 nyuma y’aho amafoto n’amashusho ye n’umukunzi we bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane TikTok.
Yashinjwaga guharabika igisirikare no kurenga ku mabwiriza y’abamuyobora, yifashishije aya mafoto n’amashusho ya ‘Save the Date’, ateguza ubukwe bwe.
Tariki ya 29 Ukwakira, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwamuhamije iki cyaha, rumukatira igifungo cy’umwaka gisubitse. Uwo munsi yahise arekurwa, asubira kwitegura ubukwe bwe bwari bwegereje.
Ku wa 31 Ukwakira, Ebabi n’umukunzi we bakoze ubukwe, gusa kuri iyi nshuro, uyu musirikare yari yambaye imbyambaro y’igisirikare yagenewe ibirori.
Amashusho y’ubukwe bwa Ebabi yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko we n’umukunzi we bagaragaye basomana byimbitse bigatinda.
Bamwe batangiye gutebya, bavuga ko Ebabi yabikoze yishongora ku rwego rwari rwamutaye muri yombi n’ubundi rumuziza gusomana n’umukunzi we yambaye impuzankano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!