Minisitiri w’Umurimo, Jean-Pierre Lihau yatangaje iby’izi mpinduka kuri uyu wa 19 Mata 2022, ubwo hasinywaga amasezerano hagati ya leta n’ihuriro rya sendika y’abakozi ba leta agenga iri zamurwa ry’imishahara.
Uhereye muri uku kwezi kwa Mata, guverinoma yongereye umushahara fatizo ku bakozi bose bakorera leta ho 30% mu gihembwe cya kabiri ndetse biteganyijwe ko mu gihembwe cya gatatu uziyongeraho 45%.
Jean-Pierre Lihau yavuze ko byavuye mu bushake bwa leta bwo gushyigikira abakozi bayo, kuzamura ubushobozi bwo guhaha no kubafasha guhindura imibereho yabo. Yibukije ko guverinoma yagabanyije imisoro y’abakozi ikava kuri 15% ikagezwa kuri 3%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!