Ibi Francine Muyumba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France24 cyagarutse ku bibazo bya politike biri muri RDC, ndetse n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu Musenateri yabajijwe ku musaruro w’amasezerano y’amahoro, igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko aya masezerano kugira ngo atange umusaruro akwiriye kujyana n’ingamba z’imbere mu gihugu RDC ifata ku giti cyayo.
Ati “Ingamba zifatiwe hanze y’igihugu nk’uko ubizi ziba zigomba guherekezwa n’ibiganiro by’imbere mu gihugu kugira ngo ibibazo byose by’imbere mu gihugu tubifate nk’ikintu cy’ingenzi cyane, imbaraga zivuye inyuma y’igihe, aya masezerano ndetse n’ibindi byose biri gukorwa byonyine ntabwo bizabasha kuzana amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tugomba kwicara nk’Abanye-Congo tukagirana ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw’igihugu.”
Indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro ni ijyanye no guhindura Itegeko Nshinga muri RDC.
Yagarutsweho mu gihe bikomeje kuvugwa ko biri muri gahunda ya Tshisekedi kugira ngo azabashe kwiyamamariza manda ya gatatu.
Itegeko Nshinga rya RDC riteganya ko Umukuru w’Igihugu atemerewe kurenza manda ebyiri, buri imwe ikagira imyaka itanu.
Senateri Francine Muyumba yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga, ndetse ashimangira ko atari cyo RDC ikeneye kuri ubu.
Ati “Congo ntabwo ikeneye Itegeko Nshinga rishya, icyo Congo ikeneye kuri ubu ni amahoro, ituze ndetse n’ubumwe bw’abaturage, ntabwo dukeneye Itegeko Nshinga rishya, icyo dukeneye ni ubuyobozi bushoboye kandi bufata inshingano icyo ni cyo igihugu gikeneye kuri ubu.”
Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe kugarura amahoro mu gihugu, butakabaye butekereza ku ngingo yo guhindura Itegeko Nshinga.
Ati “Kuvugururwa cyangwa guhindura Itegeko Nshinga ntabwo ndi kuvuga ko binyuranyije n’amategeko. Urugero dufite ingingo ya 220 isobanutse cyane iyo bigeze kuri manda ntarengwa n’igihe zigomba kumara, birasobanutse neza nta muntu wemerewe ibirenze ibiteganywa n’Itegeko Nshinga."
“Ntabwo binyuranyije n’itegeko kuba wavugurura Itegeko Nshinga ariko iki ntabwo iri igihe cyiza cyo kuba wavugurura itegeko Nshinga, icyo Congo ikeneye ni amahoro n’umutekano, kuri ubu turi mu bibazo byinshi.”
Yavuze ko abashaka kwiyongeza manda, babaniwe kugarura umutekano mu myaka yose bamaze ku butegetsi.
Ati “Ibibazo by’umutekano, ntabwo dushobora kubyongeraho ikindi kibazo, ntabwo bikwiriye kuba wazana ikintu nk’iki nyuma yo kunanirwa mu gihe cy’imyaka itanu kuzana amahoro n’umutekano mu gihugu. Ku bw’ibyo kuvugururwa itegeko nshinga ntabwo bikwiriye.”
Mu 2019 nibwo Tshisekedi yagiye ku butegetsi muri RDC, ariko mu buryo butavuzweho rumwe kuko bwaranzwe n’uburiganya. Na manda ya kabiri byagenze uko, kuko byagiye bivugwa ko yayegukanye nyuma yo kwiba amajwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!