EWTN News yanditse ko Padiri Maluku n’abanyeshuri be batawe muri yombi kuwa 02 Gashyantare 2023 ubwo Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis yari mu ruzinduko muri RDC.
Abo bana batanu na Padiri Maluku wo mu Kigo gatolika cy’abihayimana (Missionnaires Oblats de Marie Immaculée) bafunzwe amasaha agera kuri 34 barekurwa ku munsi Papa Francis yagombaga gukomereza uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo.
Padiri Muluku yafunzwe ubwo yageragezaga kurengera abo banyeshuri mu gihe batabwaga muri yombi.
Ibi kandi byabaye mu gihe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 80 rwari uri Stade des Martyrs ruhura na Papa. Icyo gihe rwavugirije induru Perezida Tshisekedi rumwibutsa ko manda ye igeze ku musozo bityo akwiriye kuva ku butegetsi.
Byabaye ubwo Papa Francis yatangiraga kuvuga ku bijyanye no kurwanya ruswa, urwo rubyiruko narwo rubisamira hejuru mu rurimi rw’Ilingala ruti “Fatshi oyebele mandat esili." Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo "Fatshi! Itonde manda yawe yarangiye."
Iyo ndirimbo yanumvikanye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, mu mwanya muto abatekinisiye bayo bahita bakuraho amajwi.
Baririmbaga izo ndirimbo mu gihe Perezida Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 manda ye izarangira mu mpera z’uyu mwaka mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!