00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umukuru w’ingabo n’Abasirikare 2 bakurikiranweho urupfu rwa Col. Mamadou

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 5 January 2014 saa 12:29
Yasuwe :

Umukuru w’ingabo za Congo mu karere ka Katanga n’abasirikare babiri bashyizwe mu buroko nyuma yo gukurikiranwa bikagaragara ko baba bafite uruhare mu iyicwa rya Colonel Mamadou Ndala ku wa kane tariki ya 2 Mutarama 2014 .
Nk’uko tubikesha 7 sur 7, aba basirikare bafunzwe kuwa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014 mu gihe iperereza rigikomeje bitewe na telefoni yatoraguwe hafi na Beni, ahatwikiwe imodoka yari itwaye Col. Mamadou Ndala.
Itsinda rishinzwe iperereza ku rupfu rwa Col Ndala, (…)

Umukuru w’ingabo za Congo mu karere ka Katanga n’abasirikare babiri bashyizwe mu buroko nyuma yo gukurikiranwa bikagaragara ko baba bafite uruhare mu iyicwa rya Colonel Mamadou Ndala ku wa kane tariki ya 2 Mutarama 2014 .

Nk’uko tubikesha 7 sur 7, aba basirikare bafunzwe kuwa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014 mu gihe iperereza rigikomeje bitewe na telefoni yatoraguwe hafi na Beni, ahatwikiwe imodoka yari itwaye Col. Mamadou Ndala.

Itsinda rishinzwe iperereza ku rupfu rwa Col Ndala, ryagaragaje ko iyi telefoni igendanwa yatoraguwe ikiri nzima muri metero nkeya uvuye aharasiwe imodoka, bikagaragara ko ari iya Adjudant Benjamin wabarizwaga muri régiment ya 808 (itsinda ry’abasirikare bagera 3500).

Nimero yagaragaye ko yahamagaraga ikanahamagarwa n’iyi telefoni yari iya Col. Murendi uyobora régiment ya 808 Benjamin abarizwamo, bombi bakaba barahise batabwa muri yombi.

Adjudant Benjamin ni we ubu ugikekwaho kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutera igisasu ku modoka yari itwaye Col Mamadou Ndala.

7 sur 7 ikomeza ivuga ko amakuru yaturutse mu gisirikare cya Congo avuga ko hari n’indi nimero yahamagawe mu zasanzwe muri iyo telefoni, uyitabye akavuga mu kinyarwanda, agahita akuraho nimero ye ndetse bakaba batarasobanukirwa na nyira yo.

Mu gihe abashinzwe iperereza bakomeje umurimo wabo, Gen. Moundos uyobora akarere ka Katanga gaherereyemo Beni yiciwemo Col Mamadou, na we yatawe muri yombi akurikiranweho isano y’uru rupfu, biturutse ku kuba yarakundaga kwitambika mu bashaka kurwanya intagondwa zirwanya ubutegetsi muri Uganda zigendera ku matwara y’idini ya Islam (ADF-Nalu) muri aka gace.

Gen. Moundos yarwanyaga igitekerezo cyo kugaba ibitero kuri ADF- Nalu, kandi icyo Col. Mamadou we yari azwiho uruhare rukomeye mu kuzihashya, nyuma yo kumenyekana cyane mu guhagarika umutwe wa M23 wazimye mu mwaka ushize.

Urupfu rwa Col. Mamadou Ndala rwatumye Abanyarwanda batuye n’abakorera mu mujyi wa Goma bahohoterwa bikabije guhera ku wa 3 Mutarama, ndetse binatuma n’ibicuruzwa byambukaga umupaka birimo amata n’ibindi bihagarikwa, bitewe n’uko byari bikimara kumenyekana ko abakurikiranweho ubu bwicanyi harimo n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Kanda aha usome inkuru bifitanye isano.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages