Uwatwitswe yafashwe mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2025, mu gace ka Kitutu muri Komine ya Lukuga.
Abatanze amakuru bahamije ko uwo muntu yafatiwe mu cyuho ari mu bikorwa by’ubujura. Ubuyobozi bw’ako gace bwamaganye ibyo kwihanira busaba abaturage ko abo bakekaho ibyaha bajya babashyikiriza inzego z’ubuyobozi.
Radio Okapi yanditse ko no ku wa 6 Ukuboza 2024, undi muntu bikekwa ko ari umujura yafashwe abaturage bagahita bamutwika ari muzima mu gace ka Regeza muri kimine Lac.
Mu bisa no kwihorera, itsinda ry’insoresore ryahise ritwika inzu zimwe muri ako gace.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!