Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ACAJ: Association Congolaise pour l’Accès à la Justice), uratangaza ko ubutegetsi nyubahirizategeko n’abakire bo muri Congo beguriye abikorera ubutabera bw’icyo gihugu.
Ibi ni ibikubiye muri Raporo umuryango ACAJ wasohoye ifite umutwe ugira uti “Ubutabera bweguriwe abikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”
Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko iyo Raporo yasuzumye imikorere y’ubutabera bwa Congo, hagati y’umwaka wa 2011 kugeza muri Mutarama 2013, isanga ubutabera bwa Congo bwareguriwe abikorera.
ACAJ ivuga ko kwegurira ubutabera abikorera biterwa n’uko Leta nta ngufu ifite mu bice bimwe na bimwe, hakiyongeraho ko n’ubutegetsi bw’ubucamanza bwa Congo butigenga.
Ikindi kandi ngo ibi bigaragarira mu mubare munini w’abatoroka gereza, kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko, nibura ry’abacamanza mu nkiko zimwe na zimwe.
Kugira ngo ubutabera bwa Congo bureke kugaragara nk’ubweguriwe abikorera, ACAJ isaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufasha abaturage gukemura ibibazo mu mahoro, kuzamura imibereho y’abacamanza no gushyiraho ingengo y’imari ihagije mu rwego rw’ubucamanza.
ACAJ kandi isaba Inama Nkuru y’ubucamanza muri Congo kubahiriza ubwigenge bw’ubucamanza nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO