Mu nama n’abacuruzi yabereye i Kinshasa ku wa 16 Nzeri 2025, Minisitiri Samba yasobanuye ko uretse icyemezo gikomorera abanyamahanga cyari kimaze igihe, itegeko riharira Abanye-Congo gusa ubucuruzi buto ryabayeho kuva mu 1973.
Yagize ati “Dufite itegeko mu gihugu ryabayeho kuva mu 1973. Iri tegeko riharira Abanye-Congo ubucuruzi buto. Ariko mu iyubahirizwa ryaryo, ryateje ikibazo. Ni yo mpamvu ba Minisitiri b’Intebe batandukanye bemereye abanyamahanga gukorera ubucuruzi buto mu nzego zimwe na zimwe.”
Uyu muyobozi yakomeje ati “Ni yo mpamvu uku gukomorerwa kwashyizweho kandi kuzarangira mu Ugushyingo. Muri Guverinoma twafashe umwanzuro w’uko kudakomeza.”
Minisitiri Samba yagaragaje ko mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zatewe n’itegeko ryo mu 1973, hazashyirwaho irishya rizasobanura neza ubucuruzi buto, ku buryo nta munyamahanga uzagerageza kwinjirira mu cyuho, agakora ibyo atagenewe.
Mu gihe itegeko rishya ritarasohoka, urutonde rw’ubucuruzi abanyamahanga batemerewe gukora muri RDC ntiruramenyekana. Igihe rizasohokera na cyo ntikizwi, ariko Minisitiri Samba yaciye amarenga ko ari imbere y’Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!