Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima (UKHSA) cyatangaje ko uyu muntu, utatangajwe amazina, yajyanywe mu Bwongereza mu rwego rwo kwirinda, nyuma y’uko habayeho impungenge z’uko ashobora kuba yaragize aho ahurira n’ubwandu bwa Ebola.
Iki kigo cyavuze ko uyu muturage w’u Bwongereza nta bimenyetso by’indwara afite kandi ko kumusubiza mu gihugu byakozwe mu rwego rwo kumukurikirana gusa.
Ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro by’ i Londres kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze.
Uyu muntu yari amaze igihe akora mu bijyanye n’ubutabazi, afasha mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri RDC. Nyuma yo gusubizwa mu Bwongereza, yashyizwe mu kato, kuko igihe Ebola ishobora kumara itaragaragaza ibimenyetso gishobora kugera ku minsi 21.
Nubwo ibitaro arimo bitatangajwe, u Bwongereza bufite ibigo byihariye byakira abantu bakekwaho indwara zandura zikomeye, birimo ibitaro bya Royal Free Hospital biherereye mu majyaruguru ya Londres, bifite ishami rishinzwe kwita ku ndwara zishobora kwandura cyane.
Umuyobozi ushinzwe indwara z’ibyorezo n’izigaragara vuba muri UKHSA, Richard Pebody, yavuze ko ibyago ku baturage muri rusange bikiri bike, ashimangira ko uyu muntu yoherejwe mu Bwongereza mu rwego rwo kwirinda kandi ko akomeje kumererwa neza.
Kugeza ubu, nta muntu uragaragara ko yanduye Ebola mu Bwongereza.
Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!