00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Tshisekedi yemeje Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora wateje impagarara

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu yemeje Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Denis Kadima utavugwaho rumwe.

Tshisekedi yemeje Kadima nyuma y’iminsi mike atowe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, we na bagenzi be 12 bazaba bagize iyo Komisiyo muri 15 bagomba kuba bayigize.

Ishyirwaho rya Kadima ntiryavuzweho rumwe by’umwihariko mu batavuga rumwe na Leta no mu mpuzamashyaka Union sacrée ya Tshisekedi ndetse na Kiliziya Gatolika.

Bavuga ko ishyirwaho rye ritanyuze mu mucyo kandi ari uburyo bwa Tshisekedi bwo gushyiraho abazamufasha gutsinda amatora ya Perezida yo mu 2023.

Tshisekedi yasinye iteka rishyiraho abagize Komisiyo y’amatora, abaha inshingano zo gutegura amatora anyuze mu mucyo mu myaka ibiri iri imbere.

Abamaganye ishyirwaho rya Kadima barimo Kiliziya Gatolika bavuga ko uwo muyobozi mushya akekwaho ruswa.

Kadima w’imyaka 60 avuka mu Ntara ya Kasaï Oriental ari nayo Tshisekedi akomokamo.

Kadima w'imyaka 60 ashinjwa ruswa n'abatavuga rumwe na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .