Ibiro bya Perezida Tshisekedi nibyo byatangaje iby’icyo kiganiro cyakorewe kuri telefone, icyakora ku ruhande rwa Amerika ntacyo batangaje.
Congo ivuga ko Tshisekedi na Blinken baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, bagaruka ku ntambara ya M23.
Amerika yijeje Congo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu mu biganiro byabereye i Luanda mu Ugushyingo umwaka ushize, ishyirwe mu bikorwa.
Muri iyo myanzuro harimo kurambika intwaro hasi no kuva mu duce M23 yafashe, kwambura intwaro no gucyura abarwanyi ba FDLR, ADF, RED Tabara n’indi mitwe, gucyura impunzi zose zirimo abanye-Congo bamaze imyaka isaga 25 mu bihugu bituranye n’icyo gihugu n’ibindi.
Umutwe wa M23 uherutse kuva mu duce turimo Kibumba na Rumangabo wari warafashe, uhasiga ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Congo ntirambura intwaro FDLR n’indi mitwe ivugwa mu itangazo rya Luanda ndetse ntakirakorwa ngo hacyurwe impunzi zayo ziba mu bindi bihugu, ziganjemo abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bagirirwa nabi.
Umuhuza mu bibazo bya Congo, Uhuru Kenyatta, aherutse kwakira umutwe wa M23, mu rwego rwo kurebera hamwe ibimaze kugerwaho wubahiriza ibyo wasabwe n’inama ya Luanda.
Blinken yaherukaga guhura na Tshisekedi tariki 13 Ukuboza 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!