00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Sosiyete Sivile yamaganye iby’ingabo Leta yohereje mu isambu ya Moïse Katumbi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 April 2025 saa 06:51
Yasuwe :

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Justicia ASBL n’uwitwa IRDH ikorera muri Repubulika Iharanira Demekarasai ya Congo (RDC) yamaganye icyemezo Leta y’icyo gihugu yafashe, cyo kohereza ingabo mu isambu ya Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo kuko zibangamiye ubwisanzure bw’abaturage.

Ku itariki ya 23 Mata 2025 ni bwo umunyamakuru witwa Saleh Mwanamilongo abinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Leta ya RDC yohereje ingabo mu isambu izwi nka ‘Futuka Farm’ ya Katumbi iherereye ahitwa Kipushi mu Ntara ya Haut Katanga.

Ni isambu nini iri ku buso bwa hegitari 11.000 ikorerwamo ubuhinzi, ubworozi ndetse ifite n’ahari ibikorwa remezo abana bigiraho gukina umupira w’amaguru.

Uwo munyamakuru yatangaje ko kohereza izo ngabo biri mu mugambi wa Leta ya RDC wo kwibasira Moïse Katumbi n’abo bakorana bamwe bagiye batabwa muri yombi.

Justicia ASBL na IRDH zatangaje ko zamaganye kohereza ingabo muri iyo sambu kuko bifatwa nko gutera ubwoba Katumbi no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ko binyuranyije na gahunda Leta ya RDC yatangiye yo kugirana amasezerano n’impande zitandukanye hagamijwe kugarura amahoro n’ubumwe mu baturage.

Radio Okapi yatangaje ko abayobora iyo miryango yombi batangaje ko izo ngabo zoherejwe mu isambu ya Moïse Katumbi zikambitse imbere yayo ariko ko nubwo nta mitungo irimo zangije, zituma abaturage batabasha kujya kuzana iby’ibanze bakeneye by’umwihariko amazi yo kunywa.

Iyo miryango yasabye Leta gukura izo ngabo mu isambu ya Katumbi ndetse no kumusubiza indi mitungo ye yagiye ifatirwa harimo n’imodoka.

Yasabye kandi Leta kurekura abatavuga rumwe n’ubutegetsi yagiye ita muri yombi no guhagarika ibindi bikorwa byo kubibasira.

Moïse Katumbi kuri ubu uyobora akanaba nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, ni umunyapolitiki wigeze kuyobora Intara ya Katanga ariko kuri ubu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Kohereza abasirikare mu isambu ye ya Futuka si ubwa mbere bibaye kuko no mu 2016 byabaye ndetse impirimbanyi enye z’uburenganzira bwa muntu zagerageje gukurikirana icyo kibazo zitabwa muri yombi.

Mu isambu ya Moïse Katumbi hoherejwe ingabo na Leta ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .