Abakozi b’iri shami hamwe n’abayobozi b’ikindi kigo gitanga ubufasha kitavuzwe, bashinjwa n’abagore bagera kuri 50 ku bahohotera no kubasambanya ku gahato.
Bivugwa ko bagiye bashukishwa ibinyobwa, bagafatirwa mu bitaro bitandukanye, mu gihe abandi bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibintu byaviriyemo babiri muri bo gutwita.
Ni ibirego byagaragajwe mu iperereza ryakozwe n’ibitangazamakuru bya New Humanitarian na Thomson Reuters Foundation mu gihe cy’umwaka, aho bivugwa ko ibyo byaha byakozwe hagati ya 2018 na Werurwe muri uyu mwaka.
OMS yavuze ko igiye gukora iperereza ricukumbuye kuri ibi birego ishinjwa ndetse ko “nihagira abo bihama bizabagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kwirukanwa”.
BBC ivuga ko ibi birego by’Abanye-Congo bije nyuma y’aho iri shami n’ibindi bigo bitanga ubufasha biherutse gusezeranya ko bitazihanganira na gato ibyaha byo gusambanya ku gahato nyuma y’ibirego nk’ibi bamwe mu bakozi babyo bashinjwaga n’ibindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!