Uyu mugabo yabivugiye imbere y’abaturage mu ntara ya Sud Ubangi avukamo, ubwo yari yagiye gushishikariza abaturage kujya gufata amakarita y’itora kugira ngo bazatore Perezida Felix Tshisekedi mu matora ataha.
Uyu mugabo usanzwe ari mu ishyaka Courant des démocrates rénovateurs (CDER) riri mu mpuzamashyaka Union Sacrée riri ku butegetsi, yagize ati “Umwanzi wacu muri Sud Ubangi, ni umuntu wese ufite se utaravukiye muri Congo. Umuntu wese ufite se utaravukiye muri Congo ni umwanzi wacu.”
Ni amagambo yarakaje abayoboke b’amashyaka atandukanye atavuga rumwe na Leta by’umwihariko aba Moïse Katumbi w’ishyaka Ensemble pour la République, umaze iminsi ashinjwa kuba umunyamahanga bityo ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!