Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko icyorezo cy’Iseru cyaje kiyongera kuri Cholera na Ebola nabyo bimaze igihe bitwara ubuzima bw’abaturage muri iki gihugu.
Muri Mutarama uyu mwaka inzego z’ubuzima mu Majyepfo y’Intara ya Lualaba na Lomami zabaruye abantu 7.175 barwaye iyi ndwara mu gihe abagera ku 137 bapfuye.
MONUSCO ivuga ko mu bahitanywe n’iseru abagera kuri 80% bari abana bari munsi y’imyaka itanu.
Impuguke zanenze ikibazo cyo kubura inkingo, ubuvuzi budahagije n’imirire mibi mu bana.
MONUSCO yakomeje ivuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka mu duce twa Katanga, Lomami na Tanganyika habaruwe abarwayi b’impiswi 1,936.
Raporo ya MONUSCO igaragaza ko impamvu nyamukuru ngo ni ibura ry’amazi meza yo kunywa, ikibazo cy’isuku nke n’ubuvuzi budahagije mu guhangana n’ibi byorezo.
Ikomeza igira iti “Ntabwo twavuga kuri ibyo byorezo bibiri ariko birahari, birahangayikishije ndetse biri kwica abantu.”
Mu Cyumweru gishize guverinoma yavuze ko abasaga 500 bishwe na Ebola kuva muri Kamena mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru, Ituri no mu Burasirazuba bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO