Aya makuru yatangajwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma ya RDC bazi neza iby’ibi biganiro.
Aba bayobozi babwiye Reuters ko ibiganiro bigikomeje ariko nta masezerano aragerwaho kuko ibibazo by’ingenzi; birimo umubare w’abimukira, ubwenegihugu bwabo ndetse n’indishyi bashobora guhabwa, bitarabonerwa umuti.
Ibi biganiro bigaragaza impinduka muri gahunda za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyitwa iyirukanwa ry’abimukira bakoherezwa mu gihugu cya gatatu [third-country deportations], aho boherezwa mu bindi bihugu bitari ibyabo bwite, iyo kubasubiza iwabo bigoranye.
Gahunda zisa nk’iyi zagiye zisuzumirwa zinaganirwaho mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka uko zakoroshya ibibazo biri ku rwego rwazo rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Bamwe mu bimukira bari gutekerezwaho bashobora kuba baturuka ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo, harimo n’abo mu gihugu cya Venezuela, nk’uko byavuzwe n’umuntu uzi neza iby’iki kibazo.
Ibi biganiro biri kuba mu gihe hari ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kugira uruhare mu bikorwa binyuranye muri Afurika yo Hagati, birimo no kubona amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane nka cobalt, akoreshwa cyane mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi no mu rwego ry’ingufu.
Iyi gahunda yo kohereza abimukira muri RDC yanenzwe n’inzobere mu by’amategeko n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bavuga ko kohereza abantu mu bihugu badafitiye ubwenegihugu biteza impungenge zikomeye mu buryo bunyuranye burimo n’ubw’imibereho, cyane cyane ku bantu bafite impapuro zibahesha uburenganzira bwo kurindwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!