RDC: Inkuba yishe abantu batanu, ikomeretsa abandi batanu

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Abaturage batanu ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bishwe n’inkuba yabakubise kuri uyu wa Kabiri, mu gihe abandi batanu bakomeretse.

Abapfuye harimo abagore batatu n’abakobwa babiri bo mu gace ka Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Komine Walikale, Placide Moba Malasi, yatangaje ko ibi byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo imvura yari irimo igwa ari nyinshi cyane.

Inkuba ikimara gukubita, abantu batanu bahise bapfa ako kanya mu gihe abandi batanu bakomeretse bagahita bajyanwa ku bitaro bikuru bya Walikale, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Ni inshuro ya kabiri ibyago nk’ibi bibaho muri Walikale, kuko mu mpera z’umwaka ushize inkuba yakubise abana babiri bagapfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .