Nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga, izi ngabo zageze muri aka gace mu rwego rwo kukagenzura mu gihe hitegurwaga ko kuri uyu wa Kane inyeshyamba za M23 zikura mu duce twa Rumangabo na Kishishe.
Abaturage batangaje ko bategereje ko M23 ikura ingabo zayo muri utu duce nk’uko yabitangaje ubwayo mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma y’aho M23 zivuye mu gace ka Kibumba, abaturage bahunze banze gusubira mu byabo badacungiwe umutekano n’ingabo z’igihugu, FARDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!