Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen.Brig Leon Richard Kasonga, yabwiye BBC ko ejo bagabye ibitero ku birindiro bine by’inyeshyamba za FDLR.
Gen. Kasonga avuga ko bashoboye gufata ibirindo bya FDLR byari biri ahitwa Mulenge, Nyundwe, Kanyovu na Lulingwe, hasanzwe hari ibirindiro bikuru by’izo nyeshyamba.
Uyu muvugizi wa FARDC aravuga ko bashoboye kwica abasirikare ba FDLR batatu, bafata babiri hamwe n’abavandimwe babo batatu.
General Kasonga kandi avuga ko bashoboye gufata intwaro nini zirimo izo mu bwoko bwa PKM n’amasasu yazo, hamwe n’intwaro nto.
Umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye ariko we avuga ko ibyo bitero koko byabaye, ariko ko babuze abagore gusa n’ubwo atavuze umubare wabo, akongeraho ko icyo gitero cyagabwe ku basivili kuko intwaro zo, uwo mutwe wazishyize hasi.
Kuwa kabiri tariki ya 24 Gashyantare, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko batangiye kurasa kuri FDLR kuva mu gicuku, anavuga ko ibitero byatangiriye muri Uvira kandi ko ingabo za Congo zidafashijwe na gato n’ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu, MONUSCO.
Uwo musirikare mukuru yemeje ko ibyo bitero biri kugabwa kuri FDLR biyobowe na Brig.Gen. Espera Masudi mu gace ka Mulenge ku murambi wa Uvira.
Byari byitezwe ko ingabo za Congo zizagaba ibitero kuri FDLR zifatanyije na MONUSCO ariko nyuma Loni ivaniraho Congo ubufasha ivuga ko abajenerali Bruno Mandevu na Sikabwe Fall bagenwe kuyobora ibyo bitero bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Nyuma y’aho Leta ya Congo nayo yatangaje ko itagikeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose bwa MONUSCO.
Aya ni amakuru yatangajwe n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ndetse na FDLR, ariko agoye guhita yemezwa, cyane ko hagiye havugwa ubushake buke mu kurandura FCLR, bitewe no gutseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kwambura intwaro ku gahato uwo mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO