00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Indwara itaramenyekana yishe abantu 53

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 February 2025 saa 08:44
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko indwara itaramenyekana yishe abantu 53 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi bakaba bapfa nyuma y’amasaha 48 bagaragaje ibimenyetso.

Iyi ndwara yagaragaye mu mujyi wa Boloko uherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba muri iki gihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.

Abaganga bagaragaje ko nyuma y’amasaha 48 ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragaye umurwayi uyirwaye ahita apfa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Bikoro, Serge Ngalebato, yabwiye AP ko nyuma y’amasaha 48 ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragaye ku murwayi uyirwaye ahita apfa.

OMS ishami rya Afurika, yatangaje ko iyi ndwara yagaragaye nyuma y’uko abana batatu bariye agacurama, nyuma y’amasaha 48 bagahita bapfa. Mu bimenyetso bagaragaje harimo umuriro mwinshi ukurikirwa no kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.

Ibi bimenyetso bizwi ku ndwara nka Ebola, Marburg, Dengue na Yellow Fever ariko ibipimo byafashwe byose byagaragaje ko nta n’imwe muri izo abapfuye basanganywe.

Iki cyorezo kitaramenyekana kimaze cyagaragaye ku wa 21 Mutarama 2025. Abanduye ni 419 mu gihe abapfuye bakaba 53.

Mu 2022, OMS yatangaje ko kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi harimo kuzamuka kw’indwara zivuye mu nyamaswa cyane cyane ahantu hari abantu bakunda kurya inyamaswa zo mu ishyamba aho mu myaka icumi imibare yazamutseho 60% uri Afurika gusa.

Indwara itaramenyekana yishe abantu barenga 53 muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .