Iyi ndwara yagaragaye mu mujyi wa Boloko uherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba muri iki gihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.
Abaganga bagaragaje ko nyuma y’amasaha 48 ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragaye umurwayi uyirwaye ahita apfa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Bikoro, Serge Ngalebato, yabwiye AP ko nyuma y’amasaha 48 ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragaye ku murwayi uyirwaye ahita apfa.
OMS ishami rya Afurika, yatangaje ko iyi ndwara yagaragaye nyuma y’uko abana batatu bariye agacurama, nyuma y’amasaha 48 bagahita bapfa. Mu bimenyetso bagaragaje harimo umuriro mwinshi ukurikirwa no kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
Ibi bimenyetso bizwi ku ndwara nka Ebola, Marburg, Dengue na Yellow Fever ariko ibipimo byafashwe byose byagaragaje ko nta n’imwe muri izo abapfuye basanganywe.
Iki cyorezo kitaramenyekana kimaze cyagaragaye ku wa 21 Mutarama 2025. Abanduye ni 419 mu gihe abapfuye bakaba 53.
Mu 2022, OMS yatangaje ko kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi harimo kuzamuka kw’indwara zivuye mu nyamaswa cyane cyane ahantu hari abantu bakunda kurya inyamaswa zo mu ishyamba aho mu myaka icumi imibare yazamutseho 60% uri Afurika gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!