RDC: Indege yari irimo abantu bane yakoze impanuka igwa mu shyamba

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 15 Kanama 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Indege yari itwaye abagenzi bane yakoze impanuka kuwa Kane w’iki cyumweru igwa mu ishyamba ry’inzitane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi, yatangaje ko iyi ndege yavaga i Kalima mu Ntara ya Maniema yerekeza i Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Theo Kasi yanditse kuri Twitter ubutumwa bwinganisha ababuriye ababo muri iyo mpanuka, anatangazako hagiye gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

Yagize ati “Iperereza rizakorwa impamvu yateye iyi mpanuka imenyekane. Nihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka kandi nifatanyije nabo muri ibi bihe by’akababaro gakomeye”.

Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana ariko ngo birashoboka ko byatewe n’uko iyi ndege yagendaga hejuru y’ishyamba rinini.

Umukozi wo ku kibuga cy’indege wamenyesheje guverineri iby’iyi mpanuka, yavuze ko ubwo bageraga aho impanuka yabereye batigeze babona uwaba yayirokotse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .