Union sacrée ni ihuriro ryavutse nyuma yo gushwana kwa FCC ya Joseph Kabila na Cash ya Tshisekedi mu mpera z’umwaka ushize. Iryo huriro ryashyizweho kugira ngo imigabo n’imigambi ya Tshisekedi ibashe gutambuka haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma.
Muri Guverinoma nshya yashyizweho, harimo Abaminisitiri basanzwe 56 na Minisitiri w’Intebe wa 57. RFI yatangaje ko ugereranyije na Guverinoma icyuye igihe, ari ikinyuranyo cy’abaminisitiri icumi kuko iya mbere yari igizwe n’abantu 67.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cyari ukugira Guverinoma y’abaminisitiri 50 nk’uko byasabwe kenshi n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo Leta izigame amafaranga menshi agenda ku bakozi.
Jean-Michel Sama Lukonde yavuze ko harebwe ku ngingo nyinshi zirimo kuba amashyaka yose agize Union sacrée ahagarariwe, kugiramo bamwe mu bagize sosiyete sivile n’ibindi. Union sacrée’ igizwe n’amashyaka 24, ikaba ariryo huriro rya mbere rinini ry’amashyaka icyo gihugu kigize.
Mu baminisitiri bagize Guverinoma nshya, batanu gusa nibo bahoze muri Guverinoma ya mbere, byumvikana ko abenshi ari bashya muri Guverinoma.
Bimwe mu byatumye Guverinoma itinda gutangazwa, Lukonde yavuze ko bari bagishaka uburyo muri Guverinoma hagaragaramo abagore. Kuri ubu, abagore bagize 27 % by’abagize Guverinoma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!