Iyi mirwano yabereye mu gace ka Nkobe muri gurupoma ya Kisimba tariki ya 20 Kanama 2025, yahanganishije umutwe wa NDC-R na UPR (Union des Patriotes Résistants) nyuma yo gushyamirana.
Amakuru ava i Walikale asobanura ko abarwanyi ba NDC-R ari bo babanje kurasa ku ba UPR, hahita hapfa batatu, abandi batandatu barakomereka, bamwe bajyanwa ku ivuriro rya Munsanga, abandi bajyanwa muri Pinga.
Iyi mitwe yombi isanzwe yifatanya mu guhangana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakorera muri Walikale. Ubuyobozi bwa Kisimba bugaragaza ko aya makimbirane adakemuwe vuba, M23 ishobora kubyungukiramo.
Umuyobozi wa Kisimba, Lavie Changwi, yatabaje igisirikare cya Leta gisanzwe gikorana na Wazalendo, agisaba ko cyafasha iyi mitwe gukemura amakimbirane ifitanye hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!