00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Imitwe y’inyeshyamba igenzura ibirombe 59 by’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Mutarama 2023 saa 10:11
Yasuwe :

Umutwe w’inyeshyamba wa CODECO n’undi wiyise Zaïre zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byagaragajwe ko igenzura ibirombe 59 by’amabuye y’agaciro muri Ituri.

Raporo y’impuguke za Loni iherutse, yagaragaje ko ibyo birombe iyo mitwe ibyifashisha yaka imisoro itemewe n’ubucukuzi butemewe.

Loni ivuga ko gukomeza kubona amikoro kw’iyo mitwe bituma ikomeza ibikorwa byayo by’ubugizi bwa nabi mu baturage.

Ubutegetsi bwa Ituri bwatangarije impuguke za Loni ko hari ibirombe byinshi bamaze umwaka batabasha kugeramo kuko bigenzurwa n’iyo mitwe.

Muri ibyo birombe byose, umutwe wa CODECO niwo ugenzura byinshi mu gihe uwa Zaïre uyigwa mu ntege.

Raporo y’impuguke za Loni iherutse, yagaragaje ko ibyo birombe iyo mitwe ibyifashisha yaka imisoro itemewe n’ubucukuzi butemewe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .