Muri aba 56 harimo 16 bahise batwara inda ndetse bamwe barwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko ibi byaha byakozwe muri Nzeri 2020, bitijwe umurindi n’imyigaragambyo izi mfungwa zakoze zamagana ubucucike bwari muri iyi gereza yagenewe kwakira abantu 800 nyamara icyo gihe bakaba bari bageze ku 2000 ndetse zikavuga ko nta suku ndetse n’ubufasha bw’ubuvuzi zahabwaga.
Muri iyo myigaragarambyo yamaze iminsi itatu, izi mfungwa zatwitse inzu abagore bararagamo zibategeka kurara hanze maze zibahukamo zirabasambanya, hashira iminsi itatu inzego z’umutekano zitarabasha guhosha ibyo bikorwa.
Abagore 37 nibo bemereye ubushinjacyaha ko bafashwe ku ngufu abandi batinya gutanga ubuhamya, aho bwasabiye izi mfungwa kongererwa imyaka 20 y’igifungo ndetse zigatanga n’ihazabu y’amadorali 5000.
Mu rubanza rwabaye ku wa 19 Mutarama 2022,Urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 15 rubaca n’amande, ibihano ntibyanyura umunyamategeko waburaniraga abafashwe ku ngufu avuga ko azasaba abakiliya be kujurira.
Leta ya Congo na yo yashyizwe mu majwi n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch), aho wavuze ko yananiwe kurinda izi mfungwa zamaze iminsi itatu zifatwa ku ngufu.
Uretse gufata ku ngufu, iyi myigaragambyo yaguyemo imfungwa 20 n’umwe mu barinzi ba gereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!