BBC yatangaje ko izi mfungwa zatorotse zibikesha urusaku rwinshi rw’umuziki wari uri gucurangwa ku kiriyo cyabereye mu ngo zegereye gereza.
Imfungwa icyenda zahise zifatwa zisubizwa gufungwa mu gihe umwe yakomeretse ubwo abacungagereza barasaga mu kirere ngo badasohoka. Izigera kuri 19 ziracyashakishwa.
Hashize igihe havugwa gutoroka kw’imfungwa muri gereza zitandukanye za RDC by’umwihariko iya Boma. Abaturage bavuga ko iyi gereza ikwiriye kuvugururwa kuko ishaje.
Gereza ya Boma imaze igihe igaragaramo gutoroka kwa hato na hato kw'imfungwa


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!