Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ku wa Mbere, Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko bafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana ndetse abaturage bari barahungiye muri Uganda batangiye gutaha abizeza umutekano.
Ku rundi ruhande Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima yahise asohora itangazo abuza abakozi ba gasutamo n’abacuruzi gukoresha uyu mupaka kuko wafashwe n’umutwe w’iterabwoba.
Ati “Birabujijwe kugeza igihe hatanzwe andi mategeko mashya agenga ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze ku Mupaka wa Bunagana ubu uri mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa M23 n’ababashyigikiye ari bo Banyarwanda.”
Yakomeje avuga ko abazakoresha uyu mupaka baba abacuruzi ndetse n’abandi bazafatwa nk’aho bakora magendu kandi bakorana n’abanzi, yizeza abaturage ko vuba bazaba bisubije uyu mupaka.
Nyuma yo kwigarurira Umupaka wa Bunagana, kuri ubu uyu mutwe wa M23 uri kugenzura undi mupaka uhuza DRC na Uganda witwa Kitagoma.
Nubwo imirwano ikomeje hagati ya M23 na FARDC, inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena yemeje ko imitwe yitwaje intwaro yose iva mu bice iri kugenzura, igahagarika imirwano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!