Gen Maj Peter Cirimwami yishwe na M23 ku wa 24 Mutarama 2025, mu mirwano ikomeye yatumye uyu mutwe wigarurira Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma, ari na ho hari ibiro bye.
Umutwe wa M23 watangaje ko uzakomeza imirwano ukabohora ibice byose bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’izindi ntara z’igihugu ndetse ngo witeguye kugera i Kinshasa.
Radio Okapi yanditse ko ku wa 31 Mutarama, Gen Maj Évariste Kakule Somo yatangiye kuyobora intara yahawe, ashyira ibiro mu Mujyi wa Beni uri mu ntera ya kilometero zirenga 340, uvuye i Goma.
Uyu musirikare yavuze ko bitewe n’uko urugamba ruzagenda azagera aho akimurira ibiro bye i Goma, asaba abasirikare ba FARDC na Wazalendo gukomera ku rugamba.
Ati “Twahisemo kurwana urugamba turwanira ubusugire bwacu kandi tuzisubiza ibice byose mu gihe gito kiri imbere.”
Abakuru b’ibihugu bigize Umiryango wa Afurika y’Iburasirazuba basabye RDC kuganira na M23 n’indi mitwe ihanganye na yo ariko yo yahisemo intambara y’amasasu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!