Aimé Mbusa Mukenda, umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu gace ka Rutshuru yavuze ko uyu muryango washimuswe kuwa 5 Nzeri mu gace ka Kisharo muri teritwari ya Rutshuru.
Mukenda yavuze ko kugeza n’ubu ntawe uzi irengero ry’abo bantu, nubwo amakuru bafite ari uko bashimuswe na FDLR.
FDLR imaze igihe igira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, dore ko ihamaze imyaka 27 yica, isahura, ishimuta ikanatera ubwoba abahatuye.
Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ntisiba gusaba Leta ya Congo kurandura burundu uyu mutwe nubwo bidakorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!