Perezid awa RDC, Felix Tshisekedi yatangaje ko ubwo yajyaga ku butegetsi yasanze ingabo zimeze nk’inzererezi, zoherezwaga ku rugamba nta biribwa, nta masasu, nta buyobozi bwiza nyamara bagasabwa kujya gushaka intsinzi ku rugamba.
Aya magambo yasamiwe hejuru n’abantu ku buryo bahise bavuga ko atari akwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu, kuko agayisha igisirikare cy’igihugu.
Amashusho yashyizwe kuri X na AFC/M23 ku wa 15 Ukuboza 2025, agaragaza Corneille Nangaa ashishikariza abasirikare ba FARDC na Wazalendo kujya mu ihuriro riharanira impinduka.
Ati “Basirikare ba FARDC, mwiswe inzererezi. Ntabwo muri inzererezi, ntimuzabyemere, mugomba kubihakana mwivuye inyuma. Ndabasaba kuyoboka impinduramatwara, bavandimwe bacu bo muri Wazalendo, muve mu binyoma mutwiyungeho mu mpinduramatwara.”
Magingo aya umutwe wa AFC/M23 ugenzura ibice binini byo muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru harimo umujyi wa Goma, Bukavu na Uvira yafashwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.
#RDC: “Très chers militaires des FARDC, on vous qualifie de clochards. Vous n’êtes pas des clochards, n’acceptez pas, il faut vous opposer farouchement, je vous exhorte à rejoindre la révolution, nos frères Wazalendo, quittez la manipulation et rejoignez-nous dans la révolution”… pic.twitter.com/w9AqNKgxWs
— Steve Wembi (@wembi_steve) December 15, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!