Amavuta y’indege akomeje kubura muri RDC ku buryo byatumye mu cyumweru gishize inyinshi zihera i Kinshasa, ingendo zimwe zirasubikwa ndetse na bimwe mu bigo bigabanya umubare w’ingendo byari bisanzwe bikora.
Leta ya RDC ivuga ko intambara yo muri Ukraine yateje itumbagira ry’ibiciro by’amavuta y’indege azwi nka ‘A1 fuel’ ku buryo abacuruzi bake cyane ari bo babasha kuyageza mu gihugu ku gihe.
Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli muri RDC ku wa kane yakoresheje inama yo gushakira umuti iki kibazo ari nabwo hafashwe umwanzuro wo kujya basaranganya amavuta y’indege kugeza nibura haje andi ategerejwe mu kwezi gutaha.
Ibi ariko ngo bikaba bitareba abakoresha amavuta asanzwe y’ibinyabiziga bigendera ku butaka ari yo mazutu na lisansi.
Iki kibazo kikaba cyaratangiye kugaragara kuwa mbere aho ingendo nyinshyi zasubitswe zirimo n’urwa Kinshasa-Bruxelles, rwa kompanyi ya Brussels Airlines. Iyi kompanyi ivuga ko yabuze amavuta ahagije kugira ngo urwo rugendo rukorwe ariko kuri ubu ngo ingendo zayo zikaba zarasubukuwe nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!