00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abishwe na Ebola bageze kuri 2.950

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abanduye Ebola bageze ku 6100, mu gihe abahitanywe na yo ari 2950.

Icyorezo cya Ebola kigaragara cyane ntara esheshatu no mu duce 60. Mu masaha 24 ashize, nta hantu hashya iki cyorezo cyakwirakwiyemo. Intara ya Ituri ni yo yazahajwe cyane na Ebola.

Kugeza ubu, hamaze kugaragara abantu 6.100 byemejwe ko banduye muri bo 1.383 barakize, mu gihe 2.950 barapfuye mu gihe abantu 814 bakiri mu kato cyangwa bari kuvurirwa mu bitaro.

Gukurikirana abantu bahuye n’abanduye bigeze ku kigero cya 86,3%, bikaba birenze igipimo fatizo cy’ibikorwa cyari gishyizweho cya 85%.

Ebola yahitanye abarenga 2950

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages