00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bishyikirije FARDC

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 May 2020 saa 05:09
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko abayobozi b’imitwe ibiri ikomeye cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ariyo, Maï-maï UPLC na AFRC bashyize intwaro hasi.

Inzego z’umutekano zatangaje ko abashyize intwaro hasi ari Umuyobozi wa Maï-maï UPLC, Kakule la Fontaine, n’uw’Umutwe wa Maï-maï AFRC wayoborwaga na Kakule Masibi bakunze kwita ‘Je t’aime’ . Iyo mitwe yose ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Guverineri w’iyo Ntara, Carly Nzanzu, yabwiye Radio Okapi ko abo bayobozi bombi yabakiriye ku wa Mbere tariki 4 Gicurasi mu Biro bye i Goma.

Carly Nzanzu yatangaje ko gushyira intwaro hasi biratuma abarwanyi babo bakiri muri Teritwari za Lubero na Ruthsuru, bagira ubushake bwo kumvira umukuru w’igihugu bagashyira intwaro hasi.

Kuva mu mwaka ushize Perezida, Félix Tshisekedi yiyemeje gukaza ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro kugeza izishyize hasi.

Mu Ukwakira abarwanyi ba Maï-maï UPLC barenga 500 bashyize intwaro hasi, bishyikiriza Ingabo z’Igihugu.

Abarwanyi 213 ba AFRC bari baherutse kwishyikiriza FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages