Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR.
Ikinyamakuru Actualité kivuga ko abatuye agace ka Fizi badatuje kubera imitwe yitwaje intwaro yaba ituruka imbere mu gihugu no mu mahanga, ihakorera.
Umuyobozi wa Lulenge, Samuel Mulumba, yamaganye ibitero by’abantu bitwaje intwaro mu gace ke, ahamagarira ingabo kurinda umutekano w’abantu n’imitungo yabo.
FDLR imaze igihe ikorera muri iki gihugu. Ishinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi bibangamiye umutekano w’abaturage.

TANGA IGITEKEREZO