00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abasivili babiri bishwe barashwe na FDLR mu gace ka Fizi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 June 2020 saa 01:17
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urashinjwa kwica abaturage babiri ugakomeretsa abandi benshi, mu gitero wagabye mu gace ka Lulenge muri Fizi, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR.

Ikinyamakuru Actualité kivuga ko abatuye agace ka Fizi badatuje kubera imitwe yitwaje intwaro yaba ituruka imbere mu gihugu no mu mahanga, ihakorera.

Umuyobozi wa Lulenge, Samuel Mulumba, yamaganye ibitero by’abantu bitwaje intwaro mu gace ke, ahamagarira ingabo kurinda umutekano w’abantu n’imitungo yabo.

FDLR imaze igihe ikorera muri iki gihugu. Ishinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi bibangamiye umutekano w’abaturage.

Abarwanyi ba FDLR bakomeje guteza umutekano muke muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .