Yabitangaje binyuze mu butumwa yashyize kuri X ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ati “Biteye ikimwaro n’akababaro kbona ingabo z’u Burundi zakomerekeye i Kasika, Kirungutwe, Mwenga zitwarwa zikajyanwa muri Walikare, zikanajyanwa ku gahato i Kisangani aho gucyurwa iwabo. Bishwe kubera inyungu z’umuntu umwe. Ndayishimiye.”
Yagaragaje ko hari “imirambo y’abasirikare benshi b’u Burundi yashyinguwe mu byobo rusange muri Kasika bikorwa hutihuti mbere y’urugamba ingabo z’u Burundi zarwanyemo n’Intare za Sarambwe.”
Hashize iminsi iminsi imirwano yubuye hagati y’ingabo za Leta, FARDC, Wazalendo n’izindi bifatanya guhangana na M23.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ingabo za RDC na Wazalendo byavuye muri Kasika no mu bindi bice bitari kure cyane yaho nka Kamituga n’umujyi wa Mwenga, bisiga bisahuye amaduka n’inzu by’abaturage.
Tariki ya 23 Ugushyingo, AFC/M23 yari yafashe santere ya Buhimba iherereye muri Gurupoma ya Waloa Yungu muri teritwari ya Walikale, ariko ku wa 24 Ugushyingo yayivuyemo nyuma y’igitero yagabweho n’ingabo za RDC na Wazalendo, isubira muri Kasopo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!